Umuhanzi w’icyamamare, Ngabo Jobert Medard uzwi nka Meddy, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, ifoto y’umugore we Mimi Mehfira, igaragaza ko atwite ndetse bari bugufi kwibaruka imfura.
Ku wa 22 Gicurasi 2021, ni bwo Meddy yasezeranye n’umukobwa ukomoka muri Ethiopia, Mimi Mehfira, nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze mu rukundo.
Kuri ubu Meddy akaba yahishuye ko agiye kwibaruka mu ifoto yasangije abamukurikira kuri instagram y’umugore we akuriwe, yongeraho ati “Umubyeyi w’umugisha.”
Na none binyuze ku rukuta rw’abakunzi ba Meddy, bashyize hanze ifoto bagaragaza ko Mimi na Meddy bagiye kunguka imbuto y’umwana w’umukobwa.
Aba bombi ibirori by’ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byitabirwa na benshi mu byamamare byo mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, The Ben, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n’abandi batandukanye.
Meddy na Mimi isoko y’urukundo rwabo yazamuwe n’indirimbo bahuriyemo yitwa “Ntawamusimbura”, nk’uko Meddy yagiye abigarukaho avuga ko yumvaga nta wundi yakwifashisha mu mashusho yayo uretse Mimi.