Umukinnyi ukomeye mu mukino wa Tennis ku Isi akaba yaranakunzwe cyane nk’umuhanzi, Yannick Noah, yageze i Kigali mu Rwanda mu rukerera rw’uyu munsi aho aje mu irushanwa Mpuzamahanga rya “ATP Challenger 50 Tour”, ririgiye kubera i Kigali.
Uyu muhanzi yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kur’uyu wa Kane tariki ya 29 Gashyantare 2024 akaba aje kwitabira irushanwa rya “ATP Challenger 50 Tour”, ririgiye kubera i Kigali guhera tariki ya 26 Gashyantare 2024.
Akigera mu Rwanda, Yannick Noah yakiriwe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste wari kumwe n’abandi bantu batandukanye.
Yannick Noah aje i Kigali nk’umushyitsi ukomeye watumiwe biciye mu butumire bw’Ishyirahamwe ry’uyu Mukino mu Rwanda.
Uyu muhanzi abitse ibikombe 23 birimo birindwi bya Grand Slam mu cyiciro cya Single akaba muri Kanama 1986, yarabaye nimero ya mbere ku Isi mu bakina ari babiri kuri babiri (Doubles).
Akaba yaratwaye ibihembo bikomeye ku isi birimo nka US Open (3), Wimbledon (2), Australian Open (1) n’ibindi ndetse akaba yarigeze kuba uwa gatatu ku isi yose mu bakina tenis.
Yannick Noah yamamaye mu ndirimbo yise Mon Eldorado yasohotse mu mwaka wa 2003 igasohoka kuri Album yise Pokhara kugeza ubu ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 3.6 mu myaka mu myaka 12 ishize banyuze ku rukuta rwa Yannick Noah kuri Youtube rufite abarukurikira bagera ku bihumbi 112.