Umunyamakuru witwa Kavukire Alex wamamaye nka Kalex kuri Radio Isango Star, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we .
Kuri uyu wa 24 Ukuboza 2024, mu Murenge wa Jabana niho Kalex yasezeraniye n’umugore we Angelique Uwayezu bitegura kurushinga.
Ni umuhango ubanziriza gusezerana mu imbere y’Imana bizaba ku wa 5 Mutarama 2025.
Biteganyijwe ko umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu Karere ka Nyanza mu Rukali, mu gihe saa munani kur’iyo tariki abe ariho bazanasezeranira imbere y’Imana, hanyuma abatumiwe babe ari na ho bakirirwa.
Kalex ni Umunyamakuru uzwi mu kiganiro Isango na Muzika ndetse na Sunday Night ku Isango Star.
Ni Umunyamakuru wanyuze kuri Radi zitandukanye aho yamenyekanye akora kuri radio Huguka ari naho yamamariye akahava ajya ku Isango Star ari naho akiri kugeza ubu.