Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) na bamwe mu bana barashimira Umuryango “UYISENGA NI IMANZI” ukora ibikorwa byo gufasha abana bahuye n’ibibazo by’ihungabana kuba warafashije bamwe mu bana bahuye n’ibi bibazo bakagaruka mu buzima ndetse ubu bakaba barakize burundu.
Ibi ni ibyagarutsweho kur’uyu wa kane tariki 4 Mutarama 2024 i Kigali mu Rwanda aho bamwe mur’aba bana bavuze ko kera batabashaga kuvuga kubera ibibazo by’ihungabana ariko bafashijwe n’abarimo umuryango “Uyisenga ni Imanzi” bakaba barakize ndetse ubuzima bwabo bukaba bumeze neza kugeza ubu.
UWIDUHAYE Hassan ufite imyaka 17 wiga kuri GS Rugando mu mujyi wa Kigali, avuga ko yagize ikibazo cy’ihungabana biturutse mu bibazo byo mu muryango bikaza kumutera ikibazo cyo kutavuga ariko binyuze mu bufasha yahawe n’abarimo Umuryango Uyisenga ni Imanzi ubu akaba yarakize ndetse ubuzima bukaba bumeze neza.
Agira ati:” Nyine Mama wange ni umurundi washatse umunyarwanda, barambyara hashize imyaka 2, baza kugirana amakimbirane na Mukecuru ubyara Papa anyaka Mama aba ariwe unyandikisha avuga ko mama yantaye, naje kujya gufata irangamuntu nsanga nanditse kuri mukecuru, mubaza impamvu mama atanyanditseho bambwira ko yantaye bituma mwanga cyane ndetse ngira agahinda kenshi nibaza icyo yampoye”.
Akomeza agira ati:”Mukecuru yaje gupfa njya kureba Mama ngo menye icyo twapfuye nuko aza kumbwira uko bamunyatse bituma ngira ikibazo cy’ihungabana nkurikije uko bamumbwiragaho mbere nibyo we yari amaze kumbwira kugeza ubwo nahuye n’ikibazo cyo kutavuga”.
Yongeraho ati:” Naje kujya ku ishuri kuri GS Rugando bakajya batuganiriza ndetse bakatwereka amafirimi n’ibishushanyo muri Club nza kugenda nisanga mu bandi bana biza kurangira nkize”.
Asoza agira ati:”Tubifashijwemo n’abarimu ndetse n’Umuryango Uyisenga ni Imanzi, aho muri Club bazanaga udukino tukabanza kwitinya no kunanirwa kuvuga, ariko hamwe n’abandi bana bakaduinyura, nza kugeraho nditinyuka nange, nari ndi ku kigero cya 3% ariko ubu ngeze kuri 90% kuko nanabashije no gukina filimi ivuga kuri bene ibi bibazo aho ubonako byangiriye umumaro”.
Naho HARELIMANA J.Pierre Celestin umwarimu unashinzwe ibyo guhumuriza abana ku kigo cya Remera Protestant avuga ko ibibazo by’ihungabana bahura nabyo ariko bagashima uruhare n’ubufasha bwa UYISENGA NI IMANZI mu kugenda bahangana n’iki kibazo.
Agira ati:”Ibi bibazo birahari cyane, dukurikije amateka twanyuzemo ndetse no kuba twe ikigo cyacu cyakira abana bose, iki kibazo duhura nacyo cyane, twakira abana b’ababyeyi baturuka ahazwi nko muri koridoro no mu Migina usanga ababyeyi babo bakora uburaya cyangwa nabo bagashorwa mu buraya bakiri bato ugasanga bibakomeretsa, hari abafatwa ku ngufu, hari ababiterwa n’amakimbirane yo mu miryango yabo”.
Asoza agira ati:”Iyo tubamenye kuko usanga barangwa no kwigunga, guceceka n’ibindi,.. turabaganiriza kuko twahawe amahugurwa n’umuryango UYISENGA NI IMANZI, byakwanga tukiyambaza ababyeyi babo tukaganirira hamwe ariko hari n’igihe twese biturenga tukiyambaza abaganga ariko akenshi birakemuka dukoresheje ubugeni n’ubuhanzi”.
Umuyobozi w’Umuryango “UYISENGA NI IMANZI”, Dr UWIHOREYE Chaste avuga ko gukora ibikorwa byo kwita ku buzima bwo mu mutwe ku bana ari inshingano zabo ndetse bakaba babona biri kugenda neza aho bashyizeho uburyo bwo kubikora hifashishijwe ibihangano, amafilimi, ibishushanyo n’ibindi,…
Agira ati:” Iyo abana n’urubyiruko babonye aya mashusho n’amafilime bahita bisangamo, bikabafasha kubisohora natwe tukabona uko tubafasha, muri gahunda yo kubafasha ubu dufite ibikoresho twifuza gukwirakwiza hirya no hino mu mashuri bijyanye n’ubugeni n’ibihangano ndetse ubu tukaba tumaze kubigeza mu mashuri menshi”.
Avuga ko ibibazo bikunze kugaragara ari ibibazo by’agahinda gakabije, ubwoba,kwitura hasi kwa hato na hato, kubabara ingingo no kuba umwana yakwitwara nabi ku ishuri agatangira gufata ibiyobyabwenge nyamara abiterwa no guhungabana.
Asoza asaba ko habaho gukumira, hakabaho kujya mu miryango, ababyeyi bakajya baganira n’abana babo kugira ngo bamenye ibibazo bafite hakiri kare kugira ngo bikemuke.
Gishoma Darius, umuyobozi w’ishami rishinzwe kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) avuga ko ibibazo byo mu mutwe mu Rwanda bihari agashimira UMURYANGO UYISENGA NI IMANZI ndetse n’indi miryango itanga umusanzu wayo mu gukemura iki kibazo.
Agira ati:”Ubushakashatsi bwakozwe na RBC, Minisiteri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa muri 2018 bugaragaza ko Umwana 1 mu bana 10 bari hejuru y’imyaka 15 aba afite ibimenyetso by’uko atameze neza ku birebana n’ubuzima bwo mu mutwe .
Akomeza agira ati:”Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko mu bakuru umuntu 1 kuri 5 aba afite ibibazo bigaragaza ihungabana naho hejuru y’imyaka 15 umuntu 1 mu bana 10, akaba ariwe uba afite ibi bibazo, turasaba ababyeyi kujya baganiriza abana babo tunashimira imiryango nka UYISENGA NI IMANZI uruhare rwayo dushimira cyane mu gukemura iki kibazo”.
Ni igikorwa cyaranzwe no guhuriza hamwe abana bo mu bigo bitandukanye bakagaragariza abantu banyuranye ibikorwa by’ubugeni, ibihangano na za filimi bakoze biganisha ku gufasha abana bahuye n’ibibazo by’ihungabana ryo mu mutwe kurisohokamo.