Urukiko rwategetse ko umukinnyi wa filimi Jean-Bosco Uwihoreye uzwi nka Ndimbati akomeza gufungwa by’agateganyo nyuma y’uko yaburanaga ku bujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’iminsi 30 y’agateganyo.
Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge yavuze ko hari ibimenyetso bikomeye byerekana ko ashobora kuba yarakoze icyaha.
Ndimbati wafunzwe mu ntangiriro z’uku kwezi, yarezwe n’umugore wavuze ko yamusambanyije akiri umwana utarageza imyaka (18) y’ubukure.
Ku rukiko uyu mwanzuro usomwa hari abantu benshi barimo abakinana nawe muri filimi n’inshuti ze.
Ndimbati, yahakanye iki cyaha avuga ko uyu mukobwa baryamanye yujuje imyaka y’ubukure.
Yemera abana babyaranye ndetse akavuga ko yafashaga uyu mugore mu mibereho yabo.
Umucamanza uyu munsi yavuze ko ifishi yo gukingira yerekana ko uriya mukobwa yari akiri umwana ubwo yaryamanaga na Ndimbati.
Yaba Ndimbati cyangwa abamwunganira mu mategeko nta numwe wari mu rukiko ubwo uyu mwanzuro wasomwaga.