Amakuru aturuka mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo aravuga ko kuri uyu wa Kane habaye imirwano ikaze yasakiranyije ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo.
Ni imirwano yabereye ku musozi witegeye umujyi wa Uvira nk’uko amakuru yemezwa na Sosiyete Sivile abivuga.
FARDC Wazalendo ndetse n’Ingabo z’u Burundi bamaze igihe barinze Umujyi wa Uvira, mu rwego rwo kwirinda ko inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 bamaze igihe barwana na zo zawigarurira.
Bivugwa ko FARDC itagishaka kubona Wazalendo muri uriya mujyi wa kabiri munini muri Kivu y’Amajyepfo, ikaba intandaro yatumye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane itera ibirindiro bya bariya barwanyi mu rwego rwo kubirukana burundu mu duce twose tw’igenzi.
Amakuru kandi avuga ko impande zombi zanasubiranyemo mu gace ka Nyangezi, ibyatumye Wazalendo ziva ku mirongo y’urugamba nyuma yo gukubitwa na FARDC.