Mu Karere ka Nyamasheke,Umwangavu witwa UWASE Vanessa yanyereye ku mabuye ikiyaga cya Kivu kiramuhitana
Uwase Vanessa ubwo yari yagiye gusura nyirakuru, yasabye bagenzi be kujya kumwereka Kivu, agezeyo akandagiye ku mabuye ari ku nkombe aranyerera, atsukana nayo ararohama, ahasiga ubuzima.
Nyakwigendera Uwase Vanessa yari afite imyaka 14, yari uwo mu Murenge wa Kamembe, mu Karere ka Rusizi, ubwo yari yagiye gusura nyirakuru mu Mudugudu wa Kamina, Akagari ka Shara, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, yabwiye bagenzi be bari kumwe ngo bajye kumwereka ikiyaga cya Kivu, ahageze agikandagira ku mabuye yo ku nkengero zacyo aranyerera, kiramuhitana.
Umuturanyi w’uwo mukecuru yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mwana w’umukobwa wari ugeze bwa mbere ku Kivu, ngo yabwiye bagenzi be ngo bajyane ajye kureba uko amazi y’ikiyaga cya Kivu aba ameze, baramujyana, kuko atari akimenyereye akandagira ku mabuye aba ari ku nkombe bita amataza, kubera ko aba ariho urubobi aranyerera, bagenzi be bari iruhande rwe babona amazi aramujyanye.
Ati: “Bavugije induru baradutabaza tuhageze dusanga amazi yamaze kumutwara kuko atari azi koga yahise azika ntiyongera kuboneka.
Nta kindi twari gukora uretse kumureka akazuburuka ari umurambo, agashyingurwa kandi ubuyobozi bwari bumaze iminsi bwihanangiriza ababyeyi mu nama nyinshi n’abaturage, kurinda abana babo batazi koga kujya mu Kivu,kuko mu bihe nk’ibi by’ibiruhuko abana bakunda kujya ku Kivu, bamwe bakoga batabizi bakarohama.’’
Yavuze ko irohama ry’uwo mwana ryabahaye isomo ryo gukumira ko abana muri ibi biruhuko baza kwirunda kuri iki kiyaga ngo baje koga, uwo babonye atumva bakazajya bamuha urugero rw’uyu mugenzi wabo urohamye akandagiyemo gusa, bivuze ko abana bagerageza kwihisha bagenzi babo ngo bagiye kogera aho batababona, nta n’ubwirinzi bafite, byabateza ingorane zo kurohama ari benshi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Uwimana Damas avuga ko nk’ubuyobozi bababajwe cyane n’urupfu rw’uwo mwana w’umukobwa utanogaga ahubwo wari ugikandagira mu mazi gusa, agahita anyerera akagendera uko, asaba ababyeyi kurinda abana batazi koga iki kiyaga.
Ati: “Ni byo uwo mwana w’umukobwa ni uko byamugendekeye. Yakandagiye mu Kivu atabimenyereye ararohama. Turihanganisha umuryango wabuze uwawo, tunongera gusaba ariko ababyeyi, nk’uko duhora tubibasaba, kurinda abana babo kwishora muri iki kiyaga batazi koga, nta n’imyambaro y’ubwirinzi bafite, kuko ingaruka zibirimo ari mbi cyane, zirimo n’imfu nk’izi.”
Yavuze ko ikiruhuko cyegereje, nk’ubuyobozi bari babwiye abayobozi b’ibigo by’amashuri kuganiriza abana kuri iki kibazo, kuko gihangayikisha cyane iyo ibiruhuko byageze, kuko uretse n’ikiyaga cya Kivu n’imigezi bamwe bajya kogamo bashobora kuyirohamamo, bakaba bakomeje ingamba z’ubukangurambaga bwo gukangurira ababyeyi kurinda abana babo, n’abayobozi banyuranye bakazajya bakumira abana baza gukinisha amazi batazi koga.