Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo nyuma yo kuburanisha urubanza ruregwamo Umukobwa uzwi nka Nyirangiruwonsanga Solange rumuhamije icyaha cyo kwica umwana yareraga rumukatira gufungwa burundu.
Uyu mukobwa yavuzweho kuba yarishe umwana yareraga.
Ku wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022,nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije mu ruhame Nyirangiruwonsanga Solange washinjwaga icyaha cyo kwica umwana w’umuhungu Rudasingwa Ihirwe Davis w’imyaka 9, wishwe Taliki ya 12 Kamena 2022.
Uyu mugore wari umukozi wo mu rugo yaburanishirijwe aho yakoreye icyaha mu mudugudu wa Karubibi Akagali ka Cyaruzinge umurenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Nyirangiruwonsanga ku cyumweru Taliki 12 Kamena, yashutse umwana Ihirwe Davis ngo ajye kurya umunyenga ku rugi yiziritse we ngo amucunge, umwana yagiyemo ahagarara ku ntebe uyu mugore ahita asunika intebe, n’uko uwo mwana ahera umwuka uwo mugore areba.
Mu ibazwa rya Nyirangiruwonsanga yavuze ko impamvu atisubiyeho ngo arokore Nyakwigendera ari uko muri icyo gihe nta bumuntu yari agifite. Yakomeje avuga ko Davis yari yasigiwe umukoro wo mu rugo hanyuma akanga kuwukora akaguma muri telefone nuko arayimwaka.
Uwo mukozi yasanganwe agapapuro kavuga ko afite umugambi wo kuzaca imyanya y’ibanga y’umusore wamubeshye urukundo. Ubushinjacyaha buvuga ko iyo nzika yaba yarayikomezanyije kugeza yishe uyu mwana.
Ubushinjacyaha bwasabiye Nyirangiruwonsanga Solange igifungo cya Burundu.
Ku isaha ya saa 11h17 kur’iyo tariki nibwo Nyirangiruwonsanga Solange yatangiye kwiregura avuga ko yemeye icyaha mu ibazwa kubera ko ngo Saa tanu zijoro yajyanwe ahantu atazi agakubitwa hafi kugeza umwuka uvuyemo.
Nyuma yo kumva uregwa ndetse n’ubushinjacyaha, Kur’uyu wa 25 Nyakanga 2022 Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rukaba rwakatiye igifungo cya burundu uyu Nyirangiruwonsanga Solange, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica ku bushake uyu mwana yareraga.