Dr Edouard Ngirente, yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kongera kuba umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda, amwizeza gukomeza gukorana umurava mu rwego rwo guteza imbere u Rwanda.
Ku mugoroba wo kur’uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024 nibwo Perezida Kagame yongeye kugirira Dr Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe.
Ngirente mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yashimiye Perezida Kagame kuba yongeye kumugirira icyizere.
Agira ati: “Mbikuye ku mutima, ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuba mwongeye kungirira icyizere mukangira Minisitiri w’Intebe. Ndabizeza gukomeza gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda”.
Dr Edouard Ngirente asanzwe ari Minisitiri w’Intebe guhera tariki 30 Kanama 2017.
Mu myaka irindwi amaze muri izi nshingano ashimirwa kuba muri Guverinoma icyuye igihe harashyizwe imbere kubazwa inshingano ku bagize Guverinoma, ndetse abitwaye nabi bagahita bakurwa mu myanya kandi bikamenyeshwa abaturage.
Dr. Ngirente Edouard yavukiye i Mbirima na Mutovu mu Kagari ka Mbilima mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru mu mwaka w’1973.
Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza ryo ku Rwahi, ayisumbuye ayakomereza muri Groupe Scolaire de la Salle ahahoze ari muri Byumba.
Dr. Ngirente ni intiti kuko yize Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba umwe mu babaye abanyeshuri bayo ba mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Arangije amasomo yakomeje gukora muri ‘agronomie’ mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare aho yanigishaga. Icyo gihe yari n’umukozi wa Kaminuza mu mushinga wari ushinzwe ibijyanye no kugenzura izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Ngirente afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ibarurishamibare n’ibijyanye n’Imari yakuye muri Université Catholique de Louvain yo mu Bubiligi.
Yabaye Umuyobozi w’Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mbere yo kugirwa Umujyanama mu by’Ubukungu muri MINECOFIN, maze Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Werurwe 2011 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, imwemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi.
Dr. Ngirente kuva muri 2014 yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri 2016 yabaye Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y’isi ahagarariye ibihugu 22 birimo n’u Rwanda.