Monday, June 30, 2025
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Dr NGIRENTE yageneye ubutumwa Perezida kagame wongeye kumugira Ministre w’Intebe

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2024/08/14
in HOME, AMAKURU
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Dr Edouard Ngirente, yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kongera kuba umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda, amwizeza gukomeza gukorana umurava mu rwego rwo guteza imbere u Rwanda.

IZINDI NKURU WASOMA

Paul Rutikanga wa RBA yasezeranye n’umukobwa bahuriye ku gishushu(Amafoto)

Trump na Macron umwe yibasiye undi

Ku mugoroba wo kur’uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024 nibwo Perezida Kagame yongeye kugirira Dr Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe.

Ngirente mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yashimiye Perezida Kagame kuba yongeye kumugirira icyizere.

Agira ati: “Mbikuye ku mutima, ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuba mwongeye kungirira icyizere mukangira Minisitiri w’Intebe. Ndabizeza gukomeza gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda”.

Dr Edouard Ngirente asanzwe ari Minisitiri w’Intebe guhera tariki 30 Kanama 2017.

Mu myaka irindwi amaze muri izi nshingano ashimirwa kuba muri Guverinoma icyuye igihe harashyizwe imbere kubazwa inshingano ku bagize Guverinoma, ndetse abitwaye nabi bagahita bakurwa mu myanya kandi bikamenyeshwa abaturage.

Dr. Ngirente Edouard yavukiye i Mbirima na Mutovu mu Kagari ka Mbilima mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru mu mwaka w’1973.

Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza ryo ku Rwahi, ayisumbuye ayakomereza muri Groupe Scolaire de la Salle ahahoze ari muri Byumba.

Dr. Ngirente ni intiti kuko yize Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba umwe mu babaye abanyeshuri bayo ba mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Arangije amasomo yakomeje gukora muri ‘agronomie’ mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare aho yanigishaga. Icyo gihe yari n’umukozi wa Kaminuza mu mushinga wari ushinzwe ibijyanye no kugenzura izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Ngirente afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ibarurishamibare n’ibijyanye n’Imari yakuye muri Université Catholique de Louvain yo mu Bubiligi.

Yabaye Umuyobozi w’Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mbere yo kugirwa Umujyanama mu by’Ubukungu muri MINECOFIN, maze Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Werurwe 2011 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, imwemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Dr. Ngirente kuva muri 2014 yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri 2016 yabaye Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y’isi ahagarariye ibihugu 22 birimo n’u Rwanda.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Paul Rutikanga wa RBA yasezeranye n’umukobwa bahuriye ku gishushu(Amafoto)

June 27, 2025
1.4k
HOME

Trump na Macron umwe yibasiye undi

June 17, 2025
1.4k
HOME

Amajyepfo: Umusaza yatahanye indaya imupfiraho

May 30, 2025
1.4k
HOME

Umugore mu kaga nyuma yo kugurisha umwana we ku mupfumu 

May 30, 2025
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Paul Rutikanga wa RBA yasezeranye n’umukobwa bahuriye ku gishushu(Amafoto)

June 27, 2025

Trump na Macron umwe yibasiye undi

June 17, 2025

Amajyepfo: Umusaza yatahanye indaya imupfiraho

May 30, 2025

Umugore mu kaga nyuma yo kugurisha umwana we ku mupfumu 

May 30, 2025

Kigali:Agakiriro ka Gisozi kongeye gushya

May 30, 2025

Amashuri y’imyuga si ay’abaswa, iyi myumvire ihinduke-RTB

May 29, 2025

Kigali: Umugore w’uburanga yibye inkumi zari zambariye Umugeni

May 18, 2025

Inkuru ibabaje kuri AmaG The Black

May 18, 2025

Ntibishoboka:Umugore warumaze imyaka 60 yarabuze, yagaragaye ari muzima 

May 6, 2025

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In