Korali Beula ni imwe muri korali zibarizwa mu itorero rya ADEPR Paruwase Kimihurura umudugudu wa Rwintare, bakaba bakora ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo no mu bindi bikorwa bitandukanye bigamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo hirya no hino ku isi.
Korali Beula Amateka agaragaza ko yari Korali y’ icyumba cyakoreraga muri zone ya Rwintare, gusa hashingiwe kucyo amabwiriza y’itorero rya ADEPR avuga bigaragara ko iyi Korali yatangiye mu mwaka wa 1999 , kuko aribwo yabaye Korali yashyizweho n’ubuyobozi bw’Itorero igatangira kugengwa n’amabwiriza ya ADEPR.
Amateka avuga ko Umudugudu wa Kimicanga (nubwo utakiriho) ariwo wabyaye ADEPR Rwintare, icyo gihe abantu basengeraga mu kimicanga mu gihe hari n’abandi batasengeraga kimicanga ariko bose bakagira ahantu bahurira bagasenga Imana , icyo gihe aho bahuriraga niho hitwaga icyumba cyabaga muri zone ya Rwintare , mu 1996 nibwo Korali Beula yatangiye kuririmba muri icyo cyumba (icyo gihe ntazina yari ifite)
Mu 1999 U bubyutse bwakomeje kw’iyongera mu itorero, nibwo ubuyobozi bwabonye ko aringobwa ko itorero rya Kimicanga rya kwaguka rika byara umudugudu, basanga uwo mudugudu mushya ukwiye gushyirwa muri zone ya Rwintare , ubuyobozi bw’Itorero bwasabye abantu batuye mu Rwintare n’abandi basengeraga Kimicanga ariko baturutse mu Rwintare bose ko bajya gusengera mu Rwintare
Ndimubanzi Philbert ni umuririmbyi muri korali Beula yagize ati: “ amateka atubwira ko abo bantu bakigera hano mu Rwintare babaye nka barema amatsinda 2 (Korali ebyiri), imwe yabarizwaga mu cyumba cya hano mu Rwintare (ariyo Beula ubu) indi iza isa naho iturutse mu Kimicanga ariko umuntu yavuga ko ari korali z’impanga kuko zatangiriye umurimo rimwe zitangije umudugudu wa Rwintare
Mukakamari Solange nawe yagize ati: “Icyo gihe ntabwo byari byoroshye kuberako muri ibyo bihe byasabwaga ko habaho korali yitwa nkuru ku umudugudu, byatumye ubuyobozi bw’umudugudu bukoresha tombora bafata udupapuro 2 batwandikaho A na B , twaje gutombora B tuba korali ya 2 gutyo hanyuma dusenga Imana ngo iduhishurire izina nibwo yaje kuduha izina twitwa Korali Beula, twari tumaze kuba abaririmbyi 20, dukomerezaho no kwakira abandi baririmbyi benshi bashaka gufatanya natwe umurimo nibwo twahise dutangira gutora komite ya Korali”.
Murebwayire Mariyana avuga ko yaje muri Korali Beula ari umuntu urushye cyane ayigezemo yumva aruhutse ati “ kuko nayiruhukiyemo niyo mpamvu na bugingo nubu nkiyirimo, twakoraga ibiraka by’ubuyede tukazana amafaranga tukubaka iterambere rya korali” ibi birashimangirwa kandi na Nyinawabasindi Cecile nawe wagize ati: “ Korali nayi gezemo mfite imyaka 17 none ubu ngize 42 ndibuka ko na President twari dufite icyo gihe yafataga bamwe mu baririmbyi akajya kubaha akazi kugira ngo tubone umusanzu, ibyo byose twabikoraga kubera ishyaka n’urukundo twakundaga umurimo w’Imana
Mukantabana Dativa ni umubyeyi ubona ko ageze muzabukuru nawe yagize ati: “Iyi korali twayitangiye dufite intege none urabona ko tuyisaziyemo ntakindi cya bidushoboje uretse urukundo twasanzemo kandi nanubu ubona ko rugihari kuba dushaje turi muri iyi Korali ni uko tuzi neza aho Imana yadukuye, ibyo rero biduha imbagara zo kurusaho kuyisengera”.
“Umurage abakuze twasigira bakiri batoya nuko kuguma mu murimo neza ntako bisa kuko iyo uwukora utareba hirya no hino ubona umugisha ukomeye”
Ibihe abakuze bo muri Korali Beula bavuga ko batazibagirwa
Korali Beula yaranzwe n’ibihe byiza byo kwishima dusurana, uwarwaye agasurwa , uwabyaye agahebwa, hari n’ibibazo bimwe na bimwe twakemuriraga hagati yacu kubera urukudo rwagiye ruturanga , ariko nubwo bimeze bityo nti twabura kuvuga ko hari na bamwe mubahoze ari abaririmbyi bacu batuvuyemo aribo: Uwera (yazize impanuka) Celestin ( uburwayi) , Eric (uburwayi) , MUKARUGWIRO Jeanne (uburwayi) , aba bose ntagotuzabibagirwa kuko twakoranye umurimo w’Imana neza.
Umuyobozi wa Korali Beula Bwana Byukusenge Emmanuel mu ijambo rye yashimiye cyane umuntu wese wanyuze muri Korali Beula ndetse n’uwabaye umuririmbyi wayo, avuga ko Korali Beula aha igeze ari ukubera ababa banjirije bahagaze neza mu murimo, avuga kandi ko ibikorwa bya Korali bikomeje ati: “ muri uyu mwaka rero Korali Beula turakomeje ntago ivugabutumwa rihagaze kuko ibyo dufite tutazabiherana ahubwo duhora twifuza kubisangiza abandi hirya no hino ku isi”
Yasoje atanga ubutumwa ku bantu bifuza ko Korali Beula mu ivugabutumwa ritandukanye ati: “ umuntu wadukenera yatubona kuri YouTube Channel yacu, wanditsemo KORALI BEULA ADEPR RWINTARE , nuwa kenera kudutera ikunga cyangwa kuba umufatanyabikorwa wacu mu bikorwa bitandukanye tugira waduhamagara kuri 0783855586
Abayobozi bayoboye Korali Beula Kuva mu mwaka 1999-2024: Kampundu Donature, Mutezimana Mariane, Murinzi Elyze, Ntivuguruzwa Moise, Mujyambere Evaliste , Eliase Bakudukize, Emmanuel Byukusenge.
Kuri ubu Korali Beula ni imwe muri korali zibarizwa mu itorero rya ADEPR, ikaba imaze kwiyubaka mu ngeri zitandukanye aho bamaze gukora Album y’indirimbo 12 , mu gihe biteguraga kuzikorera amashusho bagakomwa mu nkokora n’ Icyorezo cya COVID-19 , ubu bakaba bafite gahunda yo gukora indirimbo zikozwe muburyo bugenzweho buzwi nka (LIVE RECORDING).