Musengimana Shakila ukora akazi ko kotsa inyama avuga ko bimaze kumuteza imbere kuko abona amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza akaba atakirembera mu rugo nk’uko byahoze mbere.
Musengimana Shakila akora akazi ko kotsa inyama mu mujyi wa Kayonza, ni umwe mu bagore bazwi kandi ugira abakiriya cyane, aho abenshi bamukundira ko yotsa inyama ari umugore, yagize ati: “Hari umushinga witwa ‘Ubakejo’ waje udushyira mu mashyirahamwe nguzamo amafaranga, njya no mu baturanyi mfatamo ideni ntekereza kwihangira umurimo njya kwiga kotsa inyama, ubu ndi umubyeyi wihangiye umurimo nkakora ibyo abantu bose babona ko ari iby’abagabo.”
Musengimana yemeza ko aka kazi yinjiyemo kamutunze n’umuryango we, yakomeje agira ati: “Aka kazi ntabwo abantu benshi bagakunda kuko byanduza ariko njyewe mbiha agaciro, ndikorera kereka iyo mfite abakiriya benshi nibwo nshaka umuntu umfasha, ubu nageze kuri byinshi nkesha kuba narafashijwe kwitinyuka, mbere nari mu cyiciro cya mbere(Ubudehe) ariko mfite intego yo kujya mu cya gatatu nkajya nishyurira abaturage nka batatu mituweli.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yemeza ko politike nziza y’igihugu cy’u Rwanda iha amahirwe angana kuri buri wese nta gutoranya bigatuma buri wese yakora icyo ashoboye nta rwikango,
yakomeje agira ati: “Uyu munsi ntabwo umugore agitega amaboko umugabo we ahubwo arahaguruka agakora, agafatanya na wa mugabo kubaka rwa rugo.”
Mur’aka karere bamwe mu bagabo bahatuye nabo bemeza ko iterambere ry’umuryango rigirwamo uruhare n’umugabo n’umugore.