Umusore witwa Iberabose Hakim na Nyina batawe muri yombi na RIB aho bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana w’imyaka 15
Iberabose Hakim w’imyaka 19 na Nyina bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gashonga mu Karere ka Rusizi, aho uyu hakim akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Mugonero, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyakarenzo, aho uyu mukobwa wasambanyijwe yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Ntawizera Jean Pierre yemereye UMUSEKE ko umuhungu na Nyina bakekwaho gusambanya n’ubufatanyacyaha.
Agira ati:“Nibyo, byabaye ku itariki 5 Nzeri 2024 batawe muri yombi, nyina ashinjwa ubufatanyacyaha, umuhungu we Iberabose Hakim w’imyaka 19 agashinjwa gusambanya uwo mukobwa w’imya 15 w’umunyeshuri.”
Ntawizera Jean Pierre, yakomeje avuga ko uwo mukobwa wita umuhungu inshuti ye, biriranywe mu murima bagataha ku muhungu. Bimenyekanye ko bari mu nzu umuhungu yashatse gucika ariko arafatwa.
Umukobwa yajyanywe kwa muganga ariko aza kubaca mu rihumye yisubirira mu nzu barimo we n’umuhungu.
Ati:“Bari biriranywe mu murima batashye bajya kurya iwabo w’umuhungu, barira mu kazu ke abana babacunze binjiye mu cyumba barakinga baratabaza. Umuhungu yashatse gucika arafatwa n’umukobwa ajyanywa kwa muganga, aracika asubira ku muhungu bamukingirana mu nzu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe, no kudahishira cyangwa ngo bafatanye n’abakora ibyaha.