Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru ya Steven Kabuye,uzwi cyane mu guhirimbanira uburenganzira bw’abatinganyi watezwe n’abagizi ba nabi bakamutera ibyuma hafi kumwica.
Uyu musore usanzwe amenyereye mu guhirimbanira uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina yisanze mu minwa y’abagizi ba nabi ubwo yajyaga ku kazi mu gitondo cyo kur’uyu wa Gatatu maze bamuteragura ibyuma.
Amakuru yashyizwe hanze n’ishyirahamwe yashinze binyuze ku rubuga rwa X avuga ko “Amerewe nabi cyane” aho basaba amasengesho ngo Imana ibashe kumukiza.
Uwitwa Frank Mugisha usanzwe aharanira uburenganzira bwa muntu yasabye Igipolisi gukora iperereza ryimbitse ku mpamvu zaba zatumye uyu asagarirwa.
Ibi bije nyuma y’uko mu mwaka wa 2023 mu gihugu cya Uganda hemejwe rirwanya ubutinganyi aho muri iri tegeko, umuntu wese ufatiwe mu bikorwa by’ubutinganyi ashobora gufungwa ubuzima bwe bwose.
Iby’abatinganyi biba bikomeje kuba bibi cyane dore ko no mu gihugu cy’Uburundi Perezida Evariste aherutse gutangaza ko abatinganyi bazajya baterwa amabuye kugeza bapfuye.